MATA | Akamaro k’abagore

Dusabe kugira ngo icyubahiro n’agaciro abagore bafite bihabwe agaciro mu bihugu byose, kandi ivangura bahura naryo mu bice bitandukanye by’isi rihagarare.

Fransisiko – MATA 2024

Mu bice byinshi by’isi, abagore bafatwa nk’ibintu bidafite agaciro byo kwigizwayo.
Hari ibihugu usanga abagore bibagirana ku mahirwe yo guhabwa inkunga, ku gutangiza imishinga ibyara inyungu cyangwa kujya ku ishuri. Aho hantu, hari amabwiriza abategeka uko bambara. Ndetse mu bihugu byinshi, gukata bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga biracyakorwa.
Ntidukwiriye gupfukirana ijwi ry’abagore. Ntitukabuze abagore bahohoterwa kwivuganira. Bakoreshwa birenze urugero, barahezwa.
Mu magambo, twese twemera ko umugabo n’umugore bareshya nk’abantu. Ariko, ibi ntibigaragara mu bikorwa.
Za guverinoma zigomba gushyira imbaraga mu gukuraho amategeko aheza abagore no gukora ku buryo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Twubahe abagore! Tubahe agaciro kabo n’uburenganzira bw’ibanze bwabo. Nitutabikora sosiyeti yacu ntizatera imbere.
Dusabe kugira ngo icyubahiro n’agaciro abagore bafite bihabwe agaciro mu bihugu byose, kandi ivangura bahura naryo mu bice bitandukanye by’isi rihagarare.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – APRIL | For the role of women

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Thanks to:

AMNESTY INTERNATIONAL
ROBIN HAMMOND
LISA KRISTINE
Suore Missionarie Comboniane Repubblica Centrafricana – Soeurs Missionnaires Comboniennes
République Centrafricaine
AVSI People for development
Associazione Comunità PAPA GIOVANNI XXIII
IDLO / LANE PRODUCTION

With the Society of Jesus

Women, Role of Women, Equal Rights, Human Rights, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray, We Pray Together

adminMATA | Akamaro k’abagore