WERURWE | Ku miryango ifite ibibazo

Dusabe kugira ngo imiryango irimo amacakubiri ishobore kubonera umuti w’ibikomere byayo mu kubabarirana, buri wese ashobore kubona ubukungu buri mu byo badahuriyeho na mugenzi we.

GASHYANTARE | Umuhamagaro w’Abasaserodoti n’Abiyeguriye Imana

GASHYANTARE | Umuhamagaro w’Abasaserodoti n’Abiyeguriye Imana

Dusabe kugira ngo Kiliziya, umuryango w’abemera, ishobore kwakira ibyifuzo n’ugushidikanya by’urubyiruko rwiyumvamo umuhamagaro wo kwitangira ubutumwa bwa Yezu, haba mu buzima bwa gisaserdoti cyangwa mu buzima bw’Abiyeguriye Imana.

MUTARAMA | Uburenganzira bwo kwiga

Dusabire abimukira, impunzi n’abo bose bagizweho ingaruka n’intambara; kugira ngo uburenganzira bwabo bwo kwiga bwubahirizwe buri gihe, kuko uburezi ari ngombwa mu kubaka isi irangwa cyane n’ubumuntu.

UKUBOZA | Ku bagendana ukwizera

Dusabe kugira ngo iyi Yubile twinjiyemo idukomeze mu kwemera, idufashe kumenya Kristu wazukiye mu buzima bwacu, kandi iduhinduremo abagendana ukwizera kwa gikristu.

ABAREBYE BOSE

+ 242M

ku murongo wa Vatikani gusa

abarebye 2025

+ 2M

INGINGO ZAREBWE

+ 29K

mu bihugu 114

Fasha gusakaza ibyifuzo bya Papa uyu munsi!

Nacho JimenezVideo ya Papa