Dusabire Kiliziya, kugira ngo irangwe no gushyira imbere ugutega amatwi no kuganira, yemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu mu rugendo rwayo kugera ku mpera z’isi.
Fransisiko – UKWAKIRA 2023
Ubutumwa buri mu mutima wa Kiliziya, cyane cyane igihe iri muri sinodi. Ishingiro rya sinodi ni ugutwara umuhamagaro w’iyigezabutumwa, ari cyo gisubizo cy’itegeko rya Yezu ryo kwamamaza Ivanjili.
Nifuje kubibutsa ko bitarangirira aha. Ahubwo ubu turacyakomeje urugendo rwa kiliziya.
Uru ni urugendo dukora nk’abigishwa ba Emawusi, duteze amatwi Nyagasani uhora muri twe.
Ni Imana y’ibitangaza.
Mu isengesho no mu bushishozi, Roho Mutagatifu adufasha gusobanukirwa neza “Ubutumwa bw’ugutwi”, ni ukuvuga, kwiga kumva dukoresheje amatwi y’Imana kugira ngo tubashe kuvuga dukoresheje imvugo y’Imana.
Turushaho kwiyegereza umutima wa Kristu. Ubutumwa bwacu n’ijwi ridukurura kuri we, bituruka kuri we.
Iri jwi riduhishurira ko ishingiro ry’ubutumwa ari ukugera kuri bose, gushaka bose, kwakira bose, gushishikariza bose nta n’umwe dusize inyuma.
Dusabire Kiliziya, kugira ngo irangwe no gushyira imbere ugutega amatwi no kuganira, yemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu mu rugendo rwayo kugera ku mpera z’isi.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – October 2023: For the Synod