Ku Byerekeye

Urunana Mpuzamahanga rw’Isengesho rya Papa, RMPP ni Ibikorwa bya Papa rufite intego yo gukangurira Abagatolika mu isengesho no mu bikorwa kwita ku bibazo bya muntu no kwita ku butumwa bwa Kiliziya. Ibyo bibazo bigaragazwa mu byifuzo by’isengesho Papa agenera Kiliziya yose. Ubutumwa bwarwo tubusanga mu Iyobokamana rishinze imizi mu Mutima wa Yezu. Ni ubutumwa bw’impuhwe ku isi. Urwo Runana rw’Izengesho rwatangiye mu 1844 rwitwa Ubutumwa bw’Isengesho. Urunana rw’Isengesho rya Papa turusanga mu bihugu 89, n’abanyamuryango basaga miriyoni 22 z’abagatolika. Rufite ishami ry’urubyiruko ryitwa MEJ- Umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya. Mu Ukuboza 2020 Papa yarugize Igikorwa shingiro cya Vatikani kandi yemeza amategeko mashya arugenga. Umuyobozi ku rwego rw’isi ni Padiri Frédéric Fornos, SJ. Ku bindi bisobanuro musure: www.popesprayer.va

The project is supported by Vatican Media.

Uburenganzira bwo gukoresha “Video ya Papa”
Inshingano si ubucuruzi (CC BY-NC-ND).
* Bisaba uburenganzira bw’umwanditsi wa mbere (Pope Video — www.thepopevideo.org — na Papa’s Worldwide Prayer Network www.popesprayer.va).
** Nta wemerewe guhindura igikorwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
*** Nta wemerewe kuyikoresha mu gikorwa cy’ubucuruzi. Ku bindi bisobanuro n’ibindi bisabwa wandikira: [email protected]

adminKu Byerekeye