NZERI | Ku bantu bahezwa muri sosiyete

Dusabe ku gira ngo abantu birengagizwa na sosiyete, bari mu buzima budakwiriye muntu ngo inzego z’ubuyobozi ntizibibagirwe kandi ntibigere bangwa.

Pope Francis – September 2023

Iyo umuntu atagira aho aba iyo apfuye ntagaragazwa na rimwe nk’uw’ibanze mu bushakashatsi bwo kuri murandasi cyangwa mu makuru ya terevisiyo.
Ni gute twashoboye kugera kuri uru rwego rwo kwirengagiza?
Ni gute twaretse « umuco w’ibidafite umumaro », urimo za miliyoni z’abagabo n’abagore bafashwe nk’abadafite icyo bamaze mu kwinjiza umutungo, ni gute twaretse uyu muco ukagenga ubuzima bwacu, imijyi yacu n’uburyo tubaho?
Ijosi ryacu bizarangira rirwaye urukebu kubera gukomeza kureba ku ruhande kugira ngo tutareba iriya mibereho.
Ndabinginze, turekere aho kwirengagiza abantu bahezwa na sosiyete ku mpamvu izo ari zo zose zaba iz’ubukene, izo kugendera ku bandi, z’uburwayi cyangwa ubumuga.
Twibande ku kwakira. Ku kwakira abantu bose badukeneye.
«Umuco wo kwakira» kwakira neza, gutanga aho kwikinga, gutanga icumbi, kugira urukundo, kugira urugwiro.
Dusabe ku gira ngo abantu birengagizwa na sosiyete, bari mu buzima budakwiriye muntu ngo inzego z’ubuyobozi ntizibibagirwe kandi ntibigere bangwa.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – September 2023: For people living on the margins

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes
adminNZERI | Ku bantu bahezwa muri sosiyete