KANAMA | Ku ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko

Dusabe kugira ngo ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko i Lisbonne rifashe urubyiruko ruhaguruke rugende, ruhamya Ivanjili mu buzima bwarwo.

Fransisiko – Kanama 2023

Iyo ngiye muri Kiliziya y’iwacu, mpabona abantu bakuze gusa. Ese Kiliziya ni iy’abantu bakuze gusa ?

Kiliziya si ihuriro ry’abashaje. Ntabwo ari na karabu y’urubyiruko. Niba iramutse ibaye ihuriro ry’abantu bakuze, yazapfa. Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yavuze ko iyo ubana n’urubyiruko, ukomeza kuba muto. Kiliziya ikeneye abato kugira ngo idasaza.

Nyiricyubahiro Papa Fransisiko, kuki mwahisemo intego y’iyi minsi mpuzamahanga y’urubyiruko « Mariya yahagurutse agenda yihuta » ?

Kuko Mariya akimara kumenya ko azaba umubyeyi w’Imana, ntiyagumye aho yari ari yifata amafoto cyangwa yivuga ibigwi. Icyo yakoze cya mbere ni uguhaguruka, yihuta, kugira ngo akore kandi afashe. Namwe rero mugomba kumwigiraho, mukora nka we, mukajya gufasha abandi.

Ni iki mutegereje ku ihuriro mpuzamahanga ry’i Lisbonne ?

Ndifuza kubona i Lisbonne umumero w’isi nshya. Isi igira urukundo ishingiro rya byose, aho twiyumvamo ko turi abavandimwe. Turi mu ntambara ; twese dukeneye ikindi kitari intambara. Isi idatinya guhamya Ivanjili. Isi ifite ibyishimo, kubera ko, twe Abakristu tudafite ibyishimo, ntitwaba turi abanyakuri kandi ntawatwemera.

Dusabe kugira ngo ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko i Lisbonne ridufashe, twe urubyiruko, duhaguruke tugende, duhamya Ivanjili mu buzima bwacu bwite.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – August 2023: For World Youth Day

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Benefactors

Thanks to:

National offices of the Pope’s Worldwide Prayer Network and its youth branch EYM in Guatemala, Filipinas and Ivory Coast.

With the Society of Jesus

fiorellaKANAMA | Ku ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko