NZERI | Gusabira imibanire myiza y’abantu n’ibiremwa

NZERI: Gusabira imibanire myiza y’abantu n’ibiremwa
Papa Lewo wa XIV

Dusabe kugira ngo, turebeye kuri Mutagatifu Fransisko w’Asizi, tumenye ko turi magirirane n’ibindi biremwa, kandi ko na byo dukwiriye kubikunda no kubyubaha nk’uko Imana ibikunda.

Nyagasani, Ukunda ibyo waremye byose,
Kandi nta kintu kibaho kitari mu iyobera ry’impuhwe zawe.
Ikiremwa cyose n’aho cyaba gito cyane,
ni imbuto y’ukundo rwawe kandi gifite umwanya muri iyi si.

N’ubuzima bugufi cyangwa buciriritse cyane uba ubwitayeho.
Nk’uko Mutagatifu Fransisko wa Asizi yabivuze,
natwe uyu munsi turashaka kuvuga tuti:
“Singizwa, Mwami wanje!”

Ukoresheje ubwiza bw’ibiremwa byawe,
Uragaragaza ko uri isoko y’ibyiza. Turagusaba ngo
uhumure amaso yacu tukumenye.
Tugendeye ku iyobera ry’uko uba hafi y’ibiremwa byose
tumenye ko isi atari ikibazo cyo gukemura gusa,
ahubwo ari iyobera tugomba kuzirikana twuje ishimwe n’icyizere.

Dufashe kukubona mu biremwa byose,
kugira ngo nitumara kubimenya byimazeyo,
tubashe kwiyumva no kwimenya nk’abafite inshingano muri iri cumbi rusange,
aho udutumira kwita, kubaha no kurinda
ubuzima mu buryo bwose n’ibishoboka byose.

Singizwa, Nyagasani!
Amina.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – SEPTEMBER | For our relationship with all of creation

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

adminNZERI | Gusabira imibanire myiza y’abantu n’ibiremwa