UKUBOZA | Gusabira abafite ubumuga

Dusabe kugira ngo abafite ubumuga bitabweho na sosiyete kandi ibigo biteze imbere gahunda yo kubashyira mu bandi kugira ngo na bo bagaragaze ibyo bashoboye.

Fransisiko – Ukuboza 2023

Abafite ubumuga na bo babarizwa mu boroheje bari muri twe.
Bamwe muri bo ntibitabwaho bishingiye k’ubujiji n’imyumvire mibi yatumye bateshwa agaciro.
Ibigo bya Leta bikwiye kubafasha mu bijyanye no kwiga, kubaha akazi no kubaha amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye.
Hakenewe za gahunda n’ibikorwa bikumira ihezwa ryabo.
Ariko hejuru ya byose, hakenewe imitima yagutse ifite ubushake bwo kubaba hafi.
Tugomba guhindura imyumvire yacu kugira ngo twakire uruhare n’ubushobozi byabo binyuranye mu muryango rusange no muri Kiliziya.
Kandi na none, kubaka paruwasi yakira bose si ugukuraho ibidutandukanya bifatika gusa. Ahubwo ni ukumenya ko bikwiye ko tureka kuvuga ngo “bo” tugatangira kuvuga ngo “twe”.
Dusabe kugira ngo abafite ubumuga bitabweho na sosiyete kandi ibigo biteze imbere gahunda yo kubashyira mu bandi kugira ngo na bo bagaragaze ibyo bashoboye.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – December 2023: For people with disabilities

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Benefactor:

Thanks to:

Comunità di Sant’Egidio
Comitato Italiano Paralimpico
Dicastero per i Laici, la Famiglia e la Vita
Trattoria degli Amici
Museo Laboratorio d’Arte Tor Bella Monaca Roma
POTIPICTURES

With the Society of Jesus

fiorellaUKUBOZA | Gusabira abafite ubumuga