UGUSHYINGO | Gusabira Papa

Dusabire Papa, ngo mugusohoza ubutumwa bwe, akomeze guherekeza mu kwemera ubushyo yaragijwe na Yezu abifashijwemo na Roho Mutagatifu.

Fransisiko – UGUSHYINGO 2023

Munsabire umugisha w’Imana.
Isengesho ryanyu rimpa imbaraga rikanamfasha gushishoza ndetse no guherekeza Kiliziya ngo yumvire Roho Mutagatifu.
Kuba Papa ntibisobanura gutakaza ubumuntu. Ahubwo ubumuntu bwanjye bukura buri munsi hamwe n’umuryango mutagatifu kandi w’ingahemuka w’Imana.
Kuko kuba Papa kandi ni urugendo. Buri munsi umenya neza icyo kuba umushumba bisobanura.
Ikindi muri urwo rugendo, wiga gukunda byuzuye, kubabarira byuzuye, ariko cyane cyane no kwihangana, wigana Data wa twese we wihangana byahebuje.
Nshobora kwibaza ko abapapa bose, mu ntangiriro y’ubutumwa bwabo, bigizemo umutima w’ubwoba, kuko batekerezaga ko bazacirwa urubanza rukaze.
Kubera ko Imana izatubaza, twebwe Abepisikopi, gutanga ubusobanuro bwumvikana.
Ndabasaba ko mwajya muca imanza mu bugwaneza. No gusaba kugira ngo Papa, uwo ariwe wese, muri iyi minsi ni jyewe ugezweho, afashwe na Roho Mutagatifu, kandi yumvire uwo Roho ahabwa.
Dusabire Papa, ngo mugusohoza ubutumwa bwe, akomeze guherekeza mu kwemera ubushyo yaragijwe na Yezu abifashijwemo na Roho Mutagatifu.
Mureke iri sengesho turivuge bucece: murinyerekezaho.
Kandi ndabingize, munsabire.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – November 2023: For the Pope

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Thanks to:

Padre Antonio Spadaro SJ.

With the Society of Jesus

Pope, The Pope Video, Pope Francis, Prayer Intention, Click To Pray, Pray together, Supreme Pontiff, Successor of Peter

adminUGUSHYINGO | Gusabira Papa