Dusabe kugira ngo twige guhorana ubushishozi, kugira ngo duhitemo inzira z’ubuzima no kugendera kure icyadutandukanya na Kristu n’Ivanjili.
(Papa Lewo wa XIV)
Roho Mutagatifu, wowe, rumuri rw’ubwenge bwacu,
mwuka n’ubwitonzi bituyobora mu byemezo byacu,
mpa inema yo gutega amatwi neza ijwi ryawe,
kugira ngo nshishoze inzira zihishe z’umutima wanjye, maze mbashe gutegereza igikwiye kuri wowe,
no kubohora umutima wanjye ibiwuhangayikishije.
Ndagusaba inema yo kwiga guhagarara,
kugira ngo menye uburyo nkora,
amarangamutima andimo,
n’ibitekerezo bindenga,
kandi akenshi sinabisobanukirwe.
Ndifuza ko amahitamo yanjye
yanyobora akangeza ku munezero w’Inkuru Nziza.
Nubwo nanyura mu bihe byo gushidikanya n’umunaniro,
nubwo ngomba guhangana, gutekereza, gushakisha no kongera gutangira bushya…
kuko mu mpera y’urugendo, ihumure ryawe ari imbuto y’amahitamo meza.
Umpe kumenya byimbitse ibindimo,
kugira ngo mpebe ibintandukanya na Kristu,
maze mbashe kumukunda no kumukorera byimazeyo.
Amina.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – JULY | For formation in discernment
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
DeSales Media
Ángela Cid
Ignacio Calfuquir