UKUBOZ | Gusabira abakristu batuye ahari amakimbirane

Papa Lewo wa XIV

Dusabe kugira ngo abakristu batuye mu bice birimo intambara cyangwa amakimbirane, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo hagati, babe imbuto z’amahoro, ubwiyunge n’amizero.

Mana y’amahoro,
wowe wakoresheje amaraso y’Umwana wawe
kugira ngo wiyunge n’isi,
uyu munsi turasabira Abakristu
batuye ahari intambara n’urugomo.

Nubwo bari mu bubabare, ntibazigere
babura kumva urugwiro ruhebuje ubahozaho
n’amasengesho y’abavandimwe babo y’abo basangiye Ukwemera.

Kuko ari muri wowe gusa no kubw’imbaraga z’ubuvandimwe,
bashobora kuba imbuto z’ubwiyunge,
abubatsi b’icyizere mu buryo buto n’ubuhambaye,
bashobora kubabarira no kujya mbere,
bashobora gukuraho amacakubiri,
no gushaka ubutabera bushingiye ku mbabazi.

Mwami Yezu, wise abahire,
abatera amahoro,
tugire ibikoresho byawe by’amahoro
n’aho ubwumvikane busa n’ubudashoboka.

Roho Mutagatifu,
soko y’icyizere no mu bihe by’icuraburindi,
komeza ukwemera kw’abababaye, ukomeze icyizere cya bo.
Ntureke dutwarwa n’ingeso mbi yo kwirengagiza abandi,
kandi utugire abubatsi b’ubumwe, nka Yezu.

Amen.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – DECEMBER | For Christians in areas of conflict

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

DEVLMUKUBOZ | Gusabira abakristu batuye ahari amakimbirane