UKWAKIRA | Ubufatanye mu butumwa

Dusabe kugira ngo Kiliziya, mu bushobozi bwayo, ikomeze ishyigikire gahunda yo kugendera hamwe, mu kimenyetso cy’ubufatanye, mu guteza imbere ubwitange, ubusabane n’ubufatanye mu butumwa hagati y’abapadiri, abiyeguriyimana n’abalayiki.

Fransisiko – Ukwakira 2024

Twe abakristu, twese dufite inshingano k’ubutumwa bwa Kiliziya. Buri mupadiri. Buri wese.
Twebwe abapadiri, ntabwo turi abatware b’abalayiki, ahubwo turi abashumba babo. Yezu yahamagaye buri wese muri twe. Atari ukugira ngo bamwe babe hejuru y’abandi, cyangwa ngo bamwe babe aha abanda hariya, ahubwo ni ukugira ngo twuzuzanye. Turi umuryango. Niyo mpamvu dukeneye kugendera hamwe munzira y’ubufatanye.
Nibyo, mwambaza muti: ‘Nakora iki nk’umushoferi wa bisi? Umuhinzi? Jye umurobyi? ‘ Icyo tugomba gukora twese ni ubuhamya bw’ubuzima bwacu. Gusangira inshingano z’ubutumwa bwa Kiliziya.
Abalayiki, ababatijwe, Kiliziya ni mu rugo iwabo, kandi bagomba kuhitaho. Ni nako bigenda kuri twe, abapadiri, abiyeguriye Imana. Umuntu wese akazana ibyo ashoboye gukora cyane. Dufatanya mu butumwa, turitanga kandi tubaho mu busabane bwa Kiliziya.
Dusabe kugira ngo Kiliziya, mu bushobozi bwayo, ikomeze ishyigikire gahunda yo kugendera hamwe, mu kimenyetso cy’ubufatanye, mu guteza imbere ubwitange, ubusabane n’ubufatanye mu butumwa hagati y’abapadiri, abiyeguriyimana n’abalayiki.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – OCTOBER | For a shared mission

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Thanks

Benefactors:

Pro Rete di preghiera del Papa

With the Society of Jesus

Synod, Prayer, Ministry, Jesus, Faith, Christ, Laity, Pastors, Priests, Journey of Faith, Community, Mission, Union, Church, Commitment, The Pope Video

fiorellaUKWAKIRA | Ubufatanye mu butumwa