NZERI | Isi Itabaza

Dusabe kugira ngo buri wese muri twe, abikuye ku mutima, yumve impuruza y’isi, n’abagizweho ingaruka n’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere, yiyemeze, ku bushake bwe, kwita ku isi atuyemo.

Fransisiko – Nzeri 2024

Mureke dusabire isi Itabaza.
Niba twashobora gufata ibipimo by’ubushyuhe bw’umubumbe, byatwereka ko isi ifite umuriro, ko irwaye nk’umuntu wese iyo arwaye.
Ariko se twitaye kuri ubwo bubare ?
Twaba twumva ububabare bw’abantu benshi bazira ibiza by’ibidukikije?
Akenshi abakene nibo bagerwaho cyane n’ingaruka z’ibiza, nibo bahatirwa kuva mu byabo kubera imyuzure, ubushyuhe bwinshi cyangwa amapfa.
Guhangana n’ibibazo by’ibidukikije biterwa na muntu, twavuga nk’ihindagurika ry’ikirere, ihumanywa ryacyo, igabanuka ry’ibinyabuzima, bisaba ibisubizo bihamye bidashingiye gusa ku bidukikije ahubwo ahubwo ku mibanire, ubukungu na politiki.
Tugomba kwitangira kurwanya ubukene no kubungabunga ibidukikije duhindura imyumvire yacu bwite kimwe n’iy’umuryango mugari.
Dusabe kugira ngo buri wese muri twe, abikuye ku mutima, yumve impuruza y’isi, n’abagizweho ingaruka n’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere, yiyemeze, ku bushake bwe, kwita ku isi atuyemo.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – SEPTEMBER | For the cry of the Earth

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Global Crisis, Earth, Ecology, Environment, Fight, Commitment, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray

fiorellaNZERI | Isi Itabaza