KANAMA | Ku banyapolitiki

Dusabe kugira ngo Abanyapolitiki bakorere rubanda, baharanire iterambere ryuzuye rya muntu n’inyungu rusange, bahangayikishwe n’abatakaje akazi kandi abakene bashyirwe imbere ya bose.

Fransisiko – Kanama 2024

Uyu munsi politiki ntibonwa neza; ruswa, ibikorwa bibi no kitaba hafi y’ubuzima bwa buri munsi bwa rubanda.
Ariko se, dushobora guteza imbere ubuvandimwe kw’isi nta politike nziza dufite? Oya.
Nkuko Pawuro wa 6 yakundaga kubyibutsa, politiki ni bumwe mu buryo buhebuje bw’urukundo kuko iba igamije inyungu rusange.
Ndavuga POLITIKI mu nyuguti nkuru, si politiki iraho gusa. Ndavuga politiki yumva ukuri kw’ibihari ikanafasha abakene, itari politiki yibereye mu nyubako ndende igakorerwa mu birongozi byazo.
Ndavuga politiki yita ku batagira akazi, kandi izirikana ko nta byishimo umutu yagira ku cyumweru igihe aziko ku wa mbere ari undi munsi wo kutajya ku kazi.
Tuyirebeye muri ubwo buryo, politiki yaba nziza cyane kurusha uko igaragara.
Dushimire abanyapolitiki bubahiriza inshingano zabo barangwa n’inyota yo gufasha aho guharanira ububasha. Dushimira umuhate bashyira mu gushaka icyiza rusange.
Dusabe kugira ngo Abanyapolitiki bakorere rubanda, baharanire iterambere ryuzuye rya muntu n’inyungu rusange, bahangayikishwe n’abatakaje akazi kandi abakene bashyirwe imbere ya bose.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – AUGUST | For political leaders

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Politics, Service, Leaders, Leadership, Unemployment, Charity, Common Good, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray

fiorellaKANAMA | Ku banyapolitiki