Dusabe kugira ngo Isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi rizanire abarihawe n’ababitaho imbaraga za Nyagasani, kandi rirusheho kubera abantu bose ikimenyetso kigaragara cy’impuhwe n’icyizere.
Fransisiko – NYAKANGA 2024
Uku kwezi, dusabire ikenurabushyo ry’abarwayi.
Ugusigwa kw’abarwayi si isakaramentu rigenewe gusa abagiye gupfa. Oya. Ni ngombwa ko bisobanuka neza.
Iyo umusaserdoti yegereye umuntu kugira ngo amuhe Ugusigwa kw’abarwayi, si ukugira ngo amufashe gusezera ku buzima. Gutekereza gutyo ni ugutakaza icyizere cyose.
Byasaba ndetse ko nyuma y’umupadiri haza abamushyingura.
Twibuke ko Ugusigwa kw’abarwayi ari rimwe mu « masakaramentu yo gukiza », ryo « kwitaho », ndetse rikiza na roho.
Iyo umuntu arwaye cyane, ni ngombwa kumuha Ugusigwa kw’abarwayi. Niyo umuntu ageze mu zabukuru, byaba byiza abonye Ugusigwa kw’abarwayi.
Dusabe kugira ngo Isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi rizanire abarihawe n’ababitaho imbaraga za Nyagasani, kandi rirusheho kubera abantu bose ikimenyetso kigaragara cy’impuhwe n’icyizere.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – JULY | For the pastoral care of the sick
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Benefactors
Anointing of the Sick, Sacrament, Hope, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray, We Pray Together, Holy Spirit, Vatican, Church, Catholic