Dusabe kugira ngo abimukira bahunga intambara cyangwa inzara, bikabatera kunyura mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga, babone ababakira neza kandi bahirwe n’ubuzima bushya.
Fransisiko – KAMENA 2024
Nshuti bavandimwe, uku kwezi ndashaka ko dusabira abahunga ibihugu byabo.
Kumva ko birukanwe cyangwa kutamenya aho bakomoka, akenshi biherekeza ihahamuka rifata abantu byabaye ngombwa ko bahunga ibihugu byabo kubera intambara cyangwa ubukene.
Byongeye kandi, mu bihugu bimwe na bimwe berekezamo, abimukira bafatwa nk’abateye impungenge n’ubwoba.
Nibwo inkuta zigaragara byihuse- inkuta zo ku isi zitandukanya imiryango, n’inkuta ziri mu mitima.
Abakristu ntitugomba kugira iyi mitekerereze. Uwakira umwimukira aba yakiriye Kristu.
Tugomba guteza imbere umuco mbonezamubano na politiki irengera uburenganzira n’icyubahiro by’abimukira, ubashishikariza kugera ku mahirwe yo kwiteza imbere no kutabaheza.
Umwimukira akeneye guherekezwa, kuzamurwa no gushyirwa mu bandi.
Dusabe kugira ngo abimukira bahunga intambara cyangwa inzara, bikabatera kunyura mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga, babone ababakira neza kandi bahirwe n’ubuzima bushya.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – JUNE | For those fleeing their own countries
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Benefactors
Migrants, War, Poverty, Refugees, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray, We Pray Together, Holy Spirit