GICURASI | Ku marerero y’Abiyeguriyimana n’Abaseminari

Dusabe kugira ngo abagabo n’abagore biyeguriyimana n’abaseminari bungukire byinshi mu rugendo rwabo rw’umuhamagaro babikesha gutozwa uburere bwa kimuntu, ikenurabushyo, iyobokamana n’imibanire bibafasha kuba abahamya bizewe b’Inkuru Nziza.

Fransisiko – GICURASI 2024

Buri muhamagaro ni nka “diyama idatunganije”, igomba gutungaywa, igasukuranwa ubwitonzi, ikaringanizwa mu mpande zose.
Umupadiri mwiza, umubikira mwiza bagomba mbere na mbere kuba umugabo n’umugore warezwe, kandi wakozweho n’ingabire y’Imana, abantu bazi neza intege nke zabo, ariko biteguye kuyoborwa n’ubuzima bw’isengesho, kandi bakifuza kuba abahamya b’Ivanjiri.
Bihereye mu maseminari no muri za novisiya, imyiteguro yabo igomba kubakira ku kwisanga mu bantu, mu guhura n’imbaga ibakikije bakamenya ubuzima bwayo. Iki ni ingenzi cyane.
Iyi myiteguro ntirangira mu gihe runaka, ahubwo, ikomeza mu buzima bwabo bwose, mu kubaka umuntu mu bwenge, mu bumuntu, mu bikorwa byiza n’iyobokamana.
Hari n’indi myiteguro yo kubana n’abandi muri kominote. Ubuzina bwo muri kominote burigisha n’ubwo bujya bugorana rimwe na rimwe.
Kuba hamwe sicyo kimwe no kuba muri kominote.
Dusabe kugira ngo abagabo n’abagore biyeguriyimana n’abaseminari bungukire byinshi mu rugendo rwabo rw’umuhamagaro babikesha gutozwa uburere bwa kimuntu, ikenurabushyo, iyobokamana n’imibanire bibafasha kuba abahamya bizewe b’Inkuru Nziza.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – MAY | For the formation of men and women religious, and seminarians

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Vocation, Vocations, Seminarians, Men Religious, Women Religious, Nuns, Sisters, Formation, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray

fiorellaGICURASI | Ku marerero y’Abiyeguriyimana n’Abaseminari