GICURASI | Uburyo bwo gukora akazi

Dusabe kugira ngo akazi gafashe buri wese kugera ku bwisanzure, imiryango ibeho mu cyubahiro kiyikwiye kandi umuryango mugari w’abantu urusheho kugira ubumuntu.

Gicurasi 2025

Mu byifuzo bya Papa bya 2025 twagejejweho, Papa Faransisiko yaduhamagariye gusenga; muri uku kwezi kwa Gicurasi, dusabira uburyo bwo gukora akazi.

Urunana Mpuzamahanga rw’Isengesho ruragije Nyagasani ubutumwa bwa Papa utaha kandi rurakomeza igikorwa cyarwo cya gitumwa ruhereza Imana ibibazo byugarije muntu n’ubutumwa bwa Kiliziya.

Muri uku kwezi, turafashwa n’iyi videwo ikubiyemo amagambo y’abapapa batatu baheruka: Faransisiko, Benedigito wa XVI na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. 

Mu mubonano rusange wabaye tariki ya 12 Mutarama 2022, Papa Faransisiko yagize ati: Abanditsi b’Ivanjili Matayo na Mariko basobanura Yozefu nk’“umubaji” cyangwa “uteranya imbaho.” Yezu yakoraga umwuga wa se, kandi wari umurimo ukomeye. Mu myumvire y’ibijyanye n’ubukungu, uyu mwuga ntabwo wahembaga neza. Iyi myirondoro ya Yozefu na Yezu ituma ntekereza ku bakozi bose bo ku isi.

Papa Faransisiko yongeyeho ati: “Akazi kadusiga icyubahiro. Ikiguha icyubahiro ntabwo ari ukuzana ifunguro mu rugo. Ikiguha icyubahiro ni ukubona ifunguro ryawe.

Mu ijambo Papa Benedigito wa XVI yagejeje ku bakozi bose ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu mu 2006, yashimangiye ko “akazi gafite akamaro gakomeye mu kugaragaza umuntu no mu iterambere ry’umuryango mugari. Ku bw’ibyo, kagomba guhora gategurwa, kagakorwa hubahirizwa agaciro ka muntu kandi kagomba gukorwa mu nyungu rusange. Icyo gihe kandi, Papa Benedigito wa XVI yagize ati: ”ni ngombwa ko umuntu atemera kuba imbata y’akazi, ko atakagira ikigirwamana yitwaza ko agasangamo intego nyamukuru kandi yuzuye y’ubuzima.

Naho Mutagatifu Yohani Pawulo wa II mu gihe cya Yubile y’Abakozi mu mwaka wa 2000 yavuze ko, “Umwaka wa Yubile uduhamagarira kongera kumenya ibisobanuro n’agaciro k’akazi. Byongeye kandi, uraduhamagarira guhangana n’ubusumbane mu bukungu n’imibereho myiza mu isi y’umurimo, mu kongera gushyiraho urwego rukwiye rw’indangagaciro, dushyira imbere icyubahiro cy’abagabo n’abagore, ubwisanzure bwabo, inshingano zabo ndetse n’uruhare rwabo.” Yohani Pawulo wa II yadushishikarije kandi “gukemura ibibazo by’akarengane,” no kutibagirwa abo “bababaye kubera ubushomeri, umushahara udahagije cyangwa kubura amikoro.”

Dusabe kugira ngo akazi gafashe buri wese kugera ku bwisanzure, imiryango ibeho mu cyubahiro kiyikwiye kandi umuryango mugari w’abantu urusheho kugira ubumuntu.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – MAY | For working conditions

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

adminGICURASI | Uburyo bwo gukora akazi