Dusabe kugira ngo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho bidasimbura imibanire y’abantu ahubwo byubahirize agaciro k’abantu kandi bifashe mu gukemura ibibazo byo muri iki gihe cyacu.
Pope Francis – April 2025
Nifuza ko twareba gake kuri za ecran, ahubwo tukareba cyane mu maso ya bagenzi bacu!
Niba tumara umwanya munini kuri terefone zacu kuruta uwo tumarana n’abantu, hari ibitagenda neza. Ecran itwibagiza ko inyuma yayo hari abantu nyabo bahumeka, baseka kandi barira.
Nibyo koko, ikoranabuhanga ni imbuto y’ubwenge Imana yaduhaye. Ariko rigomba gukoreshwa neza. Ntirishobora kugirira akamaro bake gusa mugihe riheza abandi.
Tugomba gukora iki noneho? Dukoreshe ikoranabuhanga kugira ngo twunge ubumwe aho kugira ngo dutandukane. Dufashe abakene. Duteze imbere ubuzima bw’abarwaye n’abafite ubumuga butandukanye. Dukoreshe ikoranabuhanga kugira ngo twite ku nzu yacu dusangiye. Kugira ngo duhure nk’abavandimwe.
Kubera ko iyo turebanye mu maso, nibwo tubona icy’ingenzi: ko turi abavandimwe n’abana b’umubyeyi umwe.
Dusabe kugira ngo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho bidasimbura imibanire y’abantu ahubwo byubahirize agaciro k’abantu kandi bifashe mu gukemura ibibazo byo muri iki gihe cyacu.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – APRIL | For the use of the new technologies
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Coronation Media