WERURWE | Ku miryango ifite ibibazo

Dusabe kugira ngo imiryango irimo amacakubiri ishobore kubonera umuti w’ibikomere byayo mu kubabarirana, buri wese ashobore kubona ubukungu buri mu byo badahuriyeho na mugenzi we.

Fransisko – Werurwe 2025

Twese tugira inzozi z’umuryango mwiza, utunganye. Ariko nta miryango itunganye ibaho. Buri muryango ugira ibibazo byawo, ariko kandi ukagira n’ibyishimo byinshi byawo.
Mu muryango, buri muntu afite agaciro kuko atandukanye n’abandi, buri muntu arihariye. Ariko kandi itandukaniro rishobora gutera amakimbirane n’ibikomere bibabaza.
Kandi umuti wa nyawo wo gukiza ububabare bw’umuryango wakomeretse ni imbabazi.
Kubabarira bisobanura gutanga andi mahirwe. Nibyo Imana idukorera igihe cyose. Ukwihangana kw’Imana ntikugira urugero: Iratubabarira, iraduhagurutsa, ikaduha gutangira bundi bushya. Kubabarira buri gihe bivugurura umuryango, bigatuma ureba imbere ufite icyizere.
Ndetse nubwo “intego nziza” twifuza idashobotse, ubuntu bw’Imana buduha imbaraga zo kubabarira kandi bukatuzanira amahoro, kuko butubohora umubabaro, cyane cyane, inzika.
Dusabe kugira ngo imiryango irimo amacakubiri ishobore kubonera umuti w’ibikomere byayo mu kubabarirana, buri wese ashobore kubona ubukungu buri mu byo badahuriyeho na mugenzi we.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – MARCH | For families in crisis

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

adminWERURWE | Ku miryango ifite ibibazo