GASHYANTARE | Umuhamagaro w’Abasaserodoti n’Abiyeguriye Imana

Dusabe kugira ngo Kiliziya, umuryango w’abemera, ishobore kwakira ibyifuzo n’ugushidikanya by’urubyiruko rwiyumvamo umuhamagaro wo kwitangira ubutumwa bwa Yezu, haba mu buzima bwa gisaserdoti cyangwa mu buzima bw’Abiyeguriye Imana.

Fransisko – Gashyantare 2025

Igihe nari mfite imyaka 17 narigaga kandi nkora. Nari mfite imishinga yanjye. Ntabwo rwose nigeze ntekereza kuzaba padiri. Ariko umunsi umwe, ninjiye muri kiliziya, mpasanga Imana kandi integereje!
No muri iki gihe, Imana ikomeza guhamagara urubyiruko, rimwe na rimwe mu buryo tudashobora gutekereza. Hari n’igihe tutabyumva kuko duhugiye cyane mu byacu bwite, mu mishinga yacu, ndetse no mu butumwa dushinzwe muri Kiliziya.
Ariko Roho Mutagatifu nawe atubwirira mu nzozi no mubyo urubyiruko rushyizeho umutima. Nitubaherekeza mu rugendo rwabo, tuzabona uburyo Imana ikorana nabo ibintu bishya. Kandi tuzashobora kwakira umuhamagaro wayo kugira ngo tubashe gukorera neza Kiliziya n’isi ya none.
Ni mucyo twizere urubyiruko! Kandi ikiruta byose, twizere Imana kuko ihamagara buri wese muri twe.
Dusabe kugira ngo Kiliziya, umuryango w’abemera, ishobore kwakira ibyifuzo n’ugushidikanya by’urubyiruko rwiyumvamo umuhamagaro wo kwitangira ubutumwa bwa Yezu, haba mu buzima bwa gisaserdoti cyangwa mu buzima bw’Abiyeguriye Imana.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – FEBRUARY | For vocations to the priesthood and religious life

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Benefactors

Thanks to

+ José H. Gómez, Archbishop of Los Angeles 

Sarah Yaklic

Isabel Cacho

Peter Lobato

John Rueda 

Office for Religious Education – Archdiocese of Los Angeles

Office for Vocations – Archdiocese of Los Angeles

Francesca Ambrogetti

With the Society of Jesus

adminGASHYANTARE | Umuhamagaro w’Abasaserodoti n’Abiyeguriye Imana