KAMENA | ITERAMBERE RY’IBIKORWA BY’IMPUHWE KU ISI

Dusabe kugira ngo buri wese muri twe abone ihumure akura mu bucuti bwihariye agirana na Yezu kandi yigire ku Mutima We kugirira impuhwe isi.

(Lewo XIV)

Nyagasani, uyu munsi ngannye Umutima wawe wuje ubwuzu,
Wowe ufite amagambo asusurutsa umutima wanjye,
Wowe usakaza impuhwe ku baciye bugufi n’abakene,
ku bababaye no kubafite ibibazo bose.

Ndashaka kukumenya birushijeho, kukuzirikana mu Nkuru Nziza,
kubana nawe no kwigira kuri Wowe no k’urukundo rwagutumye wemera kugerwaho
n’ubukene bw’amoko yose

Waduhishuriye urukundo rwa Data, mu kudukunda bitagira urugero
n’Umutima wawe w’ubumana n’ubumuntu.

Uhe abana bawe bose ingabire yo guhura nawe.
Hindura, gorora, kandi uvugurure imigambi yacu,
Kugira ngo dushakishe Wowe gusa mu byo tunyuramo byose:
mu isengesho, mu kazi, mu bo duhura nabo, no mu mibereho yacu ya buri munsi.

Nitukumenya, utwohereze m’ubutumwa,
ubutumwa bw’impuhwe ku isi
Aho ari Wowe soko ivubukamo ihumure ryose.

Amina.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – JUNE | That the world might grow in compassion

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

adminKAMENA | ITERAMBERE RY’IBIKORWA BY’IMPUHWE KU ISI