Dusabe kugira ngo buri wese muri twe abone ihumure akura mu bucuti bwihariye agirana na Yezu kandi yigire ku Mutima We kugirira impuhwe isi.
(Lewo XIV)
Nyagasani, uyu munsi ngannye Umutima wawe wuje ubwuzu,
Wowe ufite amagambo asusurutsa umutima wanjye,
Wowe usakaza impuhwe ku baciye bugufi n’abakene,
ku bababaye no kubafite ibibazo bose.
Ndashaka kukumenya birushijeho, kukuzirikana mu Nkuru Nziza,
kubana nawe no kwigira kuri Wowe no k’urukundo rwagutumye wemera kugerwaho
n’ubukene bw’amoko yose
Waduhishuriye urukundo rwa Data, mu kudukunda bitagira urugero
n’Umutima wawe w’ubumana n’ubumuntu.
Uhe abana bawe bose ingabire yo guhura nawe.
Hindura, gorora, kandi uvugurure imigambi yacu,
Kugira ngo dushakishe Wowe gusa mu byo tunyuramo byose:
mu isengesho, mu kazi, mu bo duhura nabo, no mu mibereho yacu ya buri munsi.
Nitukumenya, utwohereze m’ubutumwa,
ubutumwa bw’impuhwe ku isi
Aho ari Wowe soko ivubukamo ihumure ryose.
Amina.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – JUNE | That the world might grow in compassion
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli, and Simone Di Tella