KAMENA | Ibyiza byo gushyingirwa

Ni mucyo dusabire urubyiruko rwitegura gushyingirwa, rushyigikirwe n’imbaga y’abemera: bajye mbere mu rukundo, n’ubwitange, ubudahemuka no kwihangana.

Pope Francis – June 2021

Ni byo koko se, ibyo bavuga ngo urubyiruko ntirushaka gushyingirwa cyane cyane muri ibi bihe bikomeye?
Gushyingirwa ugasangira ubuzima n’undi muntu ni ikintu cyiza.
Ni urugendo rusaba byinshi; rimwe rugira ibibazo ubundi rukabamo n’ingorane. Ariko, ni iby’agaciro kurugerageza. Nanone kandi muri uru rugendo, umugabo n’umugore ntibaba ari bonyine. Yezu arabaherekeza.
Ugushyingirwa ntabwo ari igikorwa gusa cy’umuryango, ni umuhamagaro uturuka mu mutima, ni icyemezo ku buzima bwose umuntu asigaje gisaba imyiteguro ihamye.
Ntimwibagirwe ibi. Imana idufitiye umugambi- Urukundo, iradusaba rero kurugira urwayo.
Nimureke twimike urukundo, niko gushaka kw’Imana.
Ni mucyo dusabire urubyiruko rwitegura gushyingirwa, rushyigikirwe n’imbaga y’abemera: bajye mbere mu rukundo, n’ubwitange, ubudahemuka no kwihangana. Kuko gukunda bisaba kwihangana kwinshi. Ariko birakwiye, yego?

Credits

Campaign title:

The Pope Video – June 2021: The beauty of marriage

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminKAMENA | Ibyiza byo gushyingirwa