NYAKANGA | Imibanire Myiza

Dusabe kugira ngo mu bibazo by’ubukungu na politiki tube abagabo n’abagore baharanira imibanire myiza kandi bahorana umutima utanga ku buryo nta mwanya w’urwango n’intambara uboneka.

Pope Francis – July 2021

Bibiliya ivuga ko ubonye incuti aba abonye ubutunzi.
Ndifuza kubasaba kurenga amatsinda y’incuti tukubaka ubuvandimwe bugamije kubana neza twese.
Twagure imibanire yacu cyane cyane n’abakennye kurusha abandi, inzirakarengane n’imbabare tugendera kure amahame yongera ibibazo aho kubikemura ahubwo yizeza ibitangaza bitagira icyo bikiza.
Twikuremo urwangano kuko rusenya, tujye kure y’ubusumbane.
Ibi ntabwo byoroshye cyane cyane muri iki gihe politiki, sosiyeti n’itangazamakuru byacu byiyemeza ubwabyo kugira abanzi mu rwego rwo kubatsinda mu mukino wo kugaragaza ububasha.
Ibiganiro ni yo nzira yo kureberamo ukuri mu buryo bushya kugira ngo tubashe gutsindana urukundo ibibazo duhura na byo twubaka ibyiza rusange.
Dusabe kugira ngo mu bibazo by’ubukungu na politiki tube abagabo n’abagore baharanira imibanire myiza kandi bahorana umutima utanga ku buryo nta mwanya w’urwango n’intambara uboneka.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – July 2021: Social friendship

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminNYAKANGA | Imibanire Myiza