KANAMA | Kiliziya mu rugendo

Dusabire Kiliziya, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu ihabwe ingabire n’imbaraga zo kwivugurura imurikiwe n’Ivanjili.

Pope Francis – Kanama 2021

Umuhamagaro wihariye wa Kiliziya ni iyogezabutumwa ntabwo ari uguhindura abayoboke, oya. Umuhamagaro wayo ni iyogezabutumwa; ndetse birenzeho, Kiliziya ikiyiranga ni iyogezabutumwa.
Twazashobora kuvugurura Kiliziya nidushishoza ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse duhereye ku mpinduka tumurikiwe na Roho Mutagatifu. Kwivugurura kwacu nk’abantu niko guhinduka kwa Kiliziya. Tugomba kwemerera Roho Mutagatifu, impano y’Imana mu mitima yacu, kudushishikariza ibyo Yezu yigishije no kudufasha kubishyira mubikorwa.
Dutangire tuvugurure Kiliziya twivugurura twebwe ubwacu, nta bitekerezo byashyizweho, nta rwikekwe mu bitekerezo, nta gutsimbarara, ariko tujya imbere dushingiye ku buzima bwacu bwa roho, ubuzima bwacu bw’isengesho, bw’urukundo , bwo gufasha.
Ndatekereza uburyo buruseho bw’iyogezabutumwa: bushora kujya guhura n’abandi nta guhindura imyemerere no guhindura imiterere yabo yose kubera iyogezabutumwa mu isi ya none.
Twibuke ko Kiliziya kenshi inyura mu ngorane, kenshi inyura mu bibazo, nibyo ni uko ari nzima. Ibinyabuzima binyura mu bibazo. Ibyapfuye nibyo byonyine bitagira ibibazo.
Dusabire Kiliziya, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu ihabwe ingabire n’imbaraga zo kwivugurura imurikiwe n’Ivanjili.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – August 2021: Church on the Way

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminKANAMA | Kiliziya mu rugendo