NZERI | Kubaho Turengera Ibidukikije

Dusabe kugira ngo tugire amahitamo meza yo kubaho turengera ibidukikije twigira ku rubyiruko rubyitangira.

Pope Francis – Nzeri 2021

Biranshimisha cyane kubona urubyiruko rugira umurava mu kwitangira imishinga iteza imbere ibidukikije n’imibereho myiza nk’uko bigendana.
Twebwe abakuze dushobora kubigiraho kuko mu bibazo bijyanye no kwita ku isi ari bo bafata iya mbere.
Tugendere ku rugero rwabo maze dutekereze ku tubayeho cyane cyane muri ibi bihe twugarijwe n’ibibazo by’ubuzima, imibereho n’ibidukikije.
Dutekereze ku buryo turya, dukora ingendo cyangwa se uko dukoresha amazi, ingufu, ibikoresho bya palasitiki ndetse n’ibindi byose byangiza isi.
Reka duhitemo guhinduka! Reka tugendane n’urubyiruko mu kubaho ubuzima bworoshye kandi bwita ku bidukikije.
Dusabe kugira ngo tugire amahitamo meza yo kubaho turengera ibidukikije twigira ku rubyiruko rubyitangira. Ntabwo ari abasazi kuko bitangira ejo habo heza. Ni yo mpamvu bashaka guhindura neza ibizaba ibyabo mu gihe twe tuzaba tutakiriho.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – September 2021: An Environmentally Sustainable Lifestyle

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Production house:

Off the Fence Productions

Produced by:

Sam Barton-Humphreys

Directed by:

Nicolas Brown

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminNZERI | Kubaho Turengera Ibidukikije