GICURASI: Isi y’ubukungu

Ni mucyo kandi dusabe kugira ngo abashinzwe iby’ubukungu bafatanye na leta kugenzura amasoko y’imari no kurinda abaturage mu ngorane zabo.

Pope Francis – May 2021

Ubukungu nyabwo, butanga akazi, buri mu bibazo. Ni abantu bangahe ubu badafite akazi! – Ariko amasoko yimari ntiyigeze azahara nkuko ubu bimeze.
Mbega ukuntu isi y’ubukungu buhanitse ihabanye n’ubuzima bwa rubanda rusanzwe!
Iyo ubukungu butagendeye ku mategeko, buhinduka ibitekerezo gusa biyobowe na politiki zitandukanye z’ifaranga.
Ibi si ibyo gushyigikirwa. Kandi biteye inkeke.
Kugira ngo abakene badahura n’ingaruka z’iki kibazo, ishoramari bigomba gutegurwa neza.
Ishoramari. Ndashaka gushimangira iryo jambo.
Imari nibe uburyo bwa serivisi, ibe igikoresho cyo gukorera abaturage, no kwita ku isi yacu!
Turacyafite igihe cyo gutangira guhindura isi! Kugerageza ubukungu butandukanye, buboneye, burimo bose, kandi burambye-nta n’umwe usigajwe inyuma.
Tugire icyo dukora! Ni mucyo kandi dusabe kugira ngo abashinzwe iby’ubukungu bafatanye na leta kugenzura amasoko y’imari no kurinda abaturage mu ngorane zabo.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – May 2021: The world of finance

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminGICURASI: Isi y’ubukungu