MATA: Uburenganzira bw’ibanze

Dusabire abemera kwitanga kugera n’aho bahara ubuzima bwabo, barwanira uburenganzira bw’ibanze mu bihugu birimo kwikanyiza no kuyoborana igitugu ndetse nahari demokarasi zidahamye, kugira ngo ibikorwa byabo no kwitanga kwabo byere imbuto nyinshi.

Pope Francis – April 2021

Kurengera uburenganzira bwibanze bwa muntu bisaba ubutwari no kwiyemeza.
Aha ndavuga kurwanya cyane ubukene, ubusumbane, kubura akazi, ubutaka n’aho gutura, no kwamburwa uburenganzira bw’imibereho n’umurimo.
Akenshi, mubikorwa, uburenganzira bwibanze bwa muntu nti bungana kuri bose.
Hari icyiciro cya mbere, icya kabiri, n’icya gatatu ndetse n’icy’abasigazwa inyuma.
Oya. Uburenganzira bugomba kungana kuri bose.
Mu bihugu bimwe, kurengera agaciro ka muntu bishobora gutera gufungwa, akenshi nta n’urubanza rubaye. Cyangwa hakabaho gushinjwa ibinyoma.
Buri muntu afite uburenganzira busesuye bwo kwiteza imbere, kandi ubu burenganzira ntibugomba kwirengagizwa n’igihugu icyo ari cyo cyose.
Dusabire abemera kwitanga kugera n’aho bahara ubuzima bwabo, barwanira uburenganzira bw’ibanze mu bihugu birimo kwikanyiza no kuyoborana igitugu ndetse nahari demokarasi zidahamye, kugira ngo ibikorwa byabo no kwitanga kwabo byere imbuto nyinshi.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – April 2021: Fundamental Rights

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi

Music production and mix by:

Índigo Music Design

admin  MATA: Uburenganzira bw’ibanze