UKUBOZA | Ku bagendana ukwizera

Dusabe kugira ngo iyi Yubile twinjiyemo idukomeze mu kwemera, idufashe kumenya Kristu wazukiye mu buzima bwacu, kandi iduhinduremo abagendana ukwizera kwa gikristu.

Fransisiko – 2024

Ukwizera kwa gikristu ni impano iva ku Mana ikuzuza ubuzima bwacu umunezero.
Uyu munsi, iyi mpano turayikeneye cyane! Isi irayikeneye cyane!
Mugihe utazi niba ejo uzashobora kugaburira abana bawe, cyangwa niba ibyo urimo kwiga bizagufasha kubona akazi keza, gucika integer biroroha.
Ni hehe twashakira ukwizera?
Ukwizera ni igifatabwato — Igifatabwato baboha n’umugozi bakajugunya mu mazi kiziritse ku nkombe.
Tugomba kwizirika ku mugozi w’ukwizera. Tuwizirikeho cyane.
Ni mucyo dufatanye gusobanukirwa uku guhura na Kristu uduha ubuzima, kandi dutangire urugendo nk’abagendana ukwizera kugira ngo twizihize ubuzima, iyi Yubile yegereje ikaba intambwe muri uru rugendo.
Umunsi ku wundi, nitwuzuze ubuzima bwacu impano y’ukwizera Imana iduha kandi binyuze kuri twe, twemere ko igera kubantu bose bayishakashaka.
Ntimwibagirwe – ukwizera nti kujya gutenguha.
Dusabe kugira ngo iyi Yubile twinjiyemo idukomeze mu kwemera, idufashe kumenya Kristu wazukiye mu buzima bwacu, kandi iduhinduremo abagendana ukwizera kwa gikristu.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – DECEMBER | For pilgrims of hope

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Pilgrims, Jubilee2025, Church, Hope, Community, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray

adminUKUBOZA | Ku bagendana ukwizera