Dusabe kugira ngo ababyeyi bose batewe agahinda n’urupfu rw’umwana wabo, babonere ihumure mu ikoraniro kandi babone amahoro y’umutima atangwa na Roho, Umuhoza.
Fransisiko – Ugushyingo 2024
Twabwira iki ababyeyi babuze umwana? Ni gute dushobora kubahumuriza?
Ntacyo kuvuga.
Murabona, iyo umuntu abuze uwo bashakanye, aba umupfakazi. Umwana wabuze umubyeyi, ni impfubyi. Hari uko bivugwa. Ariko iyo umubyeyi abuze umwana, ntibigira uko bivugwa. Ububabare ni bwinshi cyane, ku buryo nta cyo kuvuga gihari.
Kandi ntibisanzwe kuramba kurusha umwana wawe. Ububabare buterwa no kubura umwana wawe ni bwinshi cyane.
Amagambo yo kubakomeza rimwe na rimwe ntiyumvikana neza cyangwa ni amarangamutima, adafasha. Avugwa hagamijwe icyiza, birumvikana, ariko ashobora kongera igikomere aho guhumuriza.
Kugira ngo dutange ihumure ku babyeyi babuze umwana, dukeneye kubatega amatwi, kubaba hafi n’urukundo, kubitaho mu bubabare barimo, twigana uburyo Yezu Kristu yahumurije abababaye.
Kandi abo babyeyi bakomejwe n’ukwizera kwabo, bashobora rwose guhumurizwa n’indi miryango, nayo yahuye n’amakuba akomeye nkaya, yongeye kwiremamo icyizere.
Dusabe kugira ngo ababyeyi bose batewe agahinda n’urupfu rw’umwana wabo, babonere ihumure mu ikoraniro kandi babone amahoro y’umutima atangwa na Roho, Umuhoza.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – NOVEMBER | For those who have lost a child
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi
Benefactors
Thanks to
With the Society of Jesus
Children, Family, Parents, Loss, Grief, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray, We Pray Together, Holy Spirit