GICURASI | Ku Miryango n’amatsinda bya Kiliziya

Dusabe kugira ngo imiryango n’amatsinda bya Kiliziya buri munsi byite ku murimo wabyo w’iyogezabutumwa, bikoresha impano zabyo mu gufasha isi mu byo ikeneye.

Fransisiko – Gicurasi 2023

Imiryango ya Kiliziya ni impano, ni ubukungu bwa Kiliziya! Dore abo muri bo!
Imiryango ivugurura Kiliziya mu bushobozi bwayo bwo kujya inama mu bikorwa by’iyogezabutumwa.
Buri munsi bavumbura mu muhamagaro wabo uburyo bushya bwo kwerekana ubwiza n’udushya by’Ijanjili.
Babigeraho bate? Bavuga indimi zitandukanye. Izo ndimi zisa nk’aho zitandukanye, ariko ni uguhanga udushya bizana itandukaniro. Byose mu buryo bwo kwiyumva no gukora ku buryo wumvwa.
Na none banakorana n’abepisikopi na za paruwasi mu rwego rwo kwirinda ibishuko byo kwihugiraho. Ibintu byaba ari bibi cyane, si byo ?
Mugume mu muryango, mwumvira imbaraga za Roho Mutagatifu, mu bibazo no mu mpinduka z’isi ya none.
Mukomeze kuba mu mahoro ya Kiliziya. Kubera ko ayo mahoro ari impano ya Roho Mutagatifu.
Dusabe kugira ngo imiryango n’amatsinda bya Kiliziya buri munsi byite ku murimo wabyo w’iyogezabutumwa, bikoresha impano zabyo mu gufasha isi mu byo ikeneye. Serivisi.

Ecclesial movements, ecclesial groups, charism, evangelization, mission, evangelizing mission, renewal.

adminGICURASI | Ku Miryango n’amatsinda bya Kiliziya