MUTARAMA | Ivangura n’itotezwa rishingiye ku myemerere

Dusabe kugira ngo abatotezwa bahorwa imyemerere yabo bahabwe uburenganzira bwuzuye muri sosiyete, hamwe n’agaciro kubakiye ku buvandimwe.

Pope Francis – January 2022

Bishoboka bite ko mu gihe tugezemo hakira abantu, naho baba ari bacye, bagitotezwa kandi bakavangurwa bahorwa imyemerere yabo ?
Twakwemera dute, muri sosiyete yateye imbere nkiyi, ko abantu batotezwa bahorwa gusa ko bagaragarije ukwemera kwabo mu ruhame ? Ibyo bintu ntitwavuga gusa ngo ntibyemewe, ahubwo nta bumuntu burimo ; ndetse ni n’ubusazi.
Ubwigenge mu myemerere ntibugarukira gusa mu kubyerekana mu makoraniro aba ku minsi yategetswe n’idini mu bitabo bitagatifu, ahubwo bishingiye cyane cyane mu guha agaciro undi muntu mudahuje imyemerere kandi ukamubonamo by’ukuri umuvandimwe.
Nk’ibiremwamuntu dufite byinshi cyane duhuriye ho byadufasha kwakira bike bidutandukanya mu byishimo bya kivandimwe.
Gutandukana kwaba gushingiye ku kintu cyoroshye cyangwa se gikomeye, nko gutandukana mu myemerere, ntikutubuze kubona ubumwe bukomeye bushingiye ku buvandimwe !
Duhitemo rero inzira y’ubuvandimwe. Kubera ko tutabaye abavandimwe byose byayoyoka.
Dusabe kugira ngo abatotezwa bahorwa imyemerere yabo bahabwe uburenganzira bwuzuye muri sosiyete, hamwe n’agaciro kubakiye ku buvandimwe.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – January 2022: Religious discrimination and persecution

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

Benefactors:

ACN International

Media partners:

Aleteia

With the Society of Jesus

adminMUTARAMA | Ivangura n’itotezwa rishingiye ku myemerere