UKUBOZA | Abakateshisiti

Dusabire abakateshisiti bahamagariwe kwamamaza Ijambo ry’Imana: barihamye n’ubutwari ndetse n’ubunyamwuga mu byishimo no mu mahoro bamurikiwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu.

Pope Francis – December 2021

Abakateshisiti bafite ubutumwa bukomeye bwo kogeza no guhamya ukwemera.
Kwigisha gatigisimu uri umulayiki nawo ni umuhamagaro bikaba n’ubutumwa. Nkuko Papa Faransisiko abivuga, kuba umukateshisiti si akazi ahubwo ni ubuzima. Ni uburyo bwo kubaho, nicyo gituma hakenewe abakateshisiti beza bakomatanya kuba abasangirangendo n’abarimu b’umwuga.
Hakenewe abantu bamamaza Ivanjili batifashishije cyane indangururamajwi n’ibindi bikoresho byabugenewe ahubwo batanga urugero rwiza mu buzima bwabo, mu bwiyoroshye, bazi gukoresha amagambo yumvikana kandi atanga icyerekezo gishya.
Mu madiyosezi menshi, kimwe no mu migabane itandukanye iyogezabutumwa rishingiye cyane cyane ku bakateshisiti.
Dushimire cyane abakateshisiti kubera ubwitange n’umurava berekana mu butumwa bwa Kiriziya bahawe.
Dusabire abakateshisiti bahamagariwe kwamamaza Ijambo ry’Imana: barihamye n’ubutwari ndetse n’ubunyamwuga mu byishimo no mu mahoro bamurikiwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – December 2021: Catechists

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

Media partners:

Aleteia

Thanks to:

Paolo “Gojo” Colasanti
Parrocchia Nostra Signora di Coromoto – Roma

With the Society of Jesus

adminUKUBOZA | Abakateshisiti