UGUSHYINGO | Abantu Bafite Indwara y’agahinda Gakabije

Dusabe kugira ngo abantu bose bafite agahinda gakabije babone ubufasha n’urumuri bibagarura mu buzima bwiza.

Pope Francis – November 2021

Gukora birenze urugero ndetse no kujagarara mubyo ushinzwe bitera abantu benshi umunaniro ukabije cyane. Bituma bananirwa mu mitekerereze, mu marangamutima, mu mibanire n’abandi ndetse no ku mubiri.
Agahinda,kubura ubushake mu bintu n’ubunebwe mu buryo bwa roho birangira aribyo byihariye igice kinini cy`ubuzima bw’abantu ugasanga rwose barengewe n’umuvuduko w’ubuzima bwo muri iki gihe.
Dukwiye kuba hafi y’abahuye n’uwo munaniro ukabije ndetse n’abariho babuze ibyiringiro, batagira ejo hazaza, akenshi turasabwa kubatega amatwi bucece, kuko ntitwagenda ngo tubwire umuntu ngo’’. Oya, ubuzima suko bumeze. Ntega amatwi, ngiye kuguha igisubizo.” Oya, ntagisubizo gihari.
Noneho rero, ntitwibagirwe ko n’ubwo abaganga b’indwara zo mu mutwe batanga ubufasha bukenewe kandi butanga umusaruro; amagambo ya Yezu nayo arafasha. Aya magambo anje mu ntekerezo no mu mutima agira ati “Mwese abarushye nabaremerewe n’imitwaro munsange ndabaruhura”.
Dusabe kugira ngo abantu bose bafite agahinda gakabije babone ubufasha n’urumuri bibagarura mu buzima bwiza.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – November 2021: People who suffer from depression

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

Benefactors:

Association of Catholic Mental Health Ministers

Media partners:

Aleteia

Thanks to:

Francisco Segarra Alegre

With the Society of Jesus

adminUGUSHYINGO | Abantu Bafite Indwara y’agahinda Gakabije