NYAKANGA | Dusabira abageze mu zabukuru

Dusabire abageze mu zabukuru kugira ngo babe abarimu nyabo b’ubugwaneza, kugira ngo ubunararibonye bwabo n’ubuhanga bwabo bifashe urubyiruko kurebana ejo hazaza icyizere ndetse n’akanyabugabo.

Pope Francis – July 2022

Ntitwashobora kuvuga umuryango byuzuye ngo twiyibagize akamaro abasheshe akanguhe badufitiye.
Mu mateka ya muntu, ntitwigeze tuba benshi kugeza kuri uru rugero, kandi ntituramenya neza kubaho neza muri iki cyiciro cy’imibereho ya muntu. Hari ibitekerezo byinshi byo gufasha kubaho neza mu zabukuru ariko hakaba imishinga mbarwa ibyerekana.
Nk’abantu tugeze mu zabukuru, dushimishwa cyane no kwita ku bandi, gutekereza byimbitse ndetse n’urukundo rw’igishyika. Turi cyangwa dushobora kuba abarezi b’ubugwaneza. Kugeza ku ruhe rugero ?
Mu isi ya none yamenyerejwe intambara, dukeneye kwimakaza ubugwaneza nyabwo.
Ku bw’ibyo rero, dufite inshingano zikomeye ku bakibyiruka ubu.
Twibuke ko ba sogokuru n’abasheshe akanguhe bameze nk’umugati ugaburira ubuzima bwacu bakaba kandi n’ubuhanga bwihishe bw’abantu. Nicyo gituma nashyizeho umunsi wagenewe kubazirikana kubera ko tugomba kubahimbaza.
Dusabire abageze mu zabukuru kugira ngo babe abarimu nyabo b’ubugwaneza, kugira ngo ubunararibonye bwabo n’ubuhanga bwabo bifashe urubyiruko kurebana ejo hazaza icyizere ndetse n’akanyabugabo.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – July 2022: For the Elderly

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminNYAKANGA | Dusabira abageze mu zabukuru