KANAMA | Imishinga mito ibyara inyungu

Dusabe kugira ngo imishinga mito n’iciriritse yahuye n’ibibazo, yongera kubona uburyo ikongera gufasha abantu n’imiryango y’aho ikorera.

Pope Francis – August 2022

Icyorezo n’intambara byatumye isi ubu ifite ikibazo gikomeye cyane cy’ubukungu. Ariko ntiturabisobanukirwa.
Mu bahuye n’ingaruka zabyo twavuga abakorana n’imishinga mito ibyara inyungu.
Abakora mu bucuruzi, ubukorikori, ibijyanye n’isuku, ubwikorezi n’ahandi.
Abatagaragara ku rutonde rw’abakize cyane n’abakomeye. Kandi, n’ubwo biba bitaboroheye, bagakora ku buryo batanga akazi kandi banakomeza kwita ku nshingano zabo mu muryango.
Abashora imari yabo mu nyungu rusange aho guhisha amafaranga yabo mu mitamenwa.
Bakora igishoboka cyose ngo bahange ibishya bahindura ibintu bahereye hasi. Ibi bigatanga impinduka nziza.
Hamwe n’umurava, imbaraga, ubwitange, bashora mu buzima, bitanga imibereho myiza, amahirwe ndetse n’akazi.
Dusabe kugira ngo imishinga mito n’iciriritse yahuye n’ibibazo, yongera kubona uburyo ikongera gufasha abantu n’imiryango y’aho ikorera.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – August 2022: For Small Businesses

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

adminKANAMA | Imishinga mito ibyara inyungu