NZERI | Ku ikurwaho ry’igihano cy’urupfu

Dusabe kugira ngo, igihano cy’urupfu kibangamiye agaciro ka muntu kivanwe mu mategeko ahana yo mu bihugu byose ku isi.

Pope Francis – September 2022

Buri munsi, abantu benshi bavuga “oya” ku gihano cy’urupfu. Ni icyizere kuri Kiliziya.
Ku bw’ubucamanza, ntabwo ari ingenzi.
Abantu bashobora guhagarika icyaha neza, hatabayeho ko umunyacyaha yamburwa amahirwe yo kuzisubiraho.
Iteka, muri buri mwanzuro w’urubanza, hagomba kubamo ikizere.
Igihano cy’urupfu ntigiha ubutabera abarengana, ahubwo gikurura ukwihorera.
Kandi gitambamira uburyo bwo gukosora ibitaragenze neza mu butabera.
Ku rundi ruhande, igihano cy’urupfu rwose si cyiza, kuko gisenya impano y’ingenzi twahawe: Ubuzima. Ntitwibagirwe ko no ku munota wa nyuma, umuntu ashobora kwisubiraho kandi agahinduka.
Tumurikiwe n’Ivanjili, igihano cy’urupfu nticyemewe. Itegeko rivuga ngo “ntuzice” rireba umwere n’umunyacyaha.
Ndahamagarira abantu bose bafite ishyaka, guharanira ko igihano cy’urupfu cyakurwaho ku isi hose.
Dusabe kugira ngo, igihano cy’urupfu kibangamiye agaciro ka muntu kivanwe mu mategeko ahana yo mu bihugu byose ku isi.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – September 2022: For the abolition of the death penalty

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi

Benefactors

Media partners:

Aleteia

Thanks to:

Museo Carceri “Le Nuove”
Nessun uomo è un’isola onlus
Eremo del Silenzio
EssereUmani Onlus
Generazione Ponte
Ilda Curti
Comunità di Sant’Egidio
Sister Helen Prejean
Marylyn Felion
P. Eli Rowdy Lumbo, SJ
P. Aris Miranda, MI (Ministers of the Infirm)
Scott Langley
ACFIL – Associazione Culturale Filippina del Piemonte
P. George Williams S.J.

With the Society of Jesus

adminNZERI | Ku ikurwaho ry’igihano cy’urupfu