UKWAKIRA | Kiliziya yakira bose

Dusabire Kiliziya ku gira ngo mu gukomera ku Ivanjili no k’ubutwari bwo kuyamamaza, ihore iteka ari ahantu h’ubufatanye, ubuvandimwe n’ikaze ku bantu bose, maze abayigize barusheho kugendera hamwe no gusenyera umugozi umwe.

Pope Francis – October 2022

Bisobanuye iki « gukora sinodi » ? Ni ukugendera hamwe niko iri jambo ry’Ikigereki rivuga: Kugendera hamwe mwese mufite icyerekezo kimwe.
Ni cyo Imana ishaka kuri Kiliziya yo muri iki kinyagihumbi cya gatatu. Ko Kiliziya yibuka ko ari umuryango uri mu rugendo kandi ko urwo rugendo rugomba gukorerwa hamwe.
Kiliziya ibayeho muri ubu buryo, ni Kiliziya yumva, izi neza ko kumva atari igutega amatwi gusa.
Ni ukumvana bamwe ku bandi, mu budasa bwacu, tukanakingura imiryango no ku bandi batari muri Kiliziya. Si ukugusanya ibitekerezo gusa cyangwa se gushinga inteko ishinga amategeko. Sinodi si ugutara amakuru. Ni ukumva Umuntu w’ingenzi kuri twese : Roho Mutagatifu. Ni ugusenga. Ahatari isengesho nta Sinodi yashoboka.
Dufatire kuri aya mahirwe tube Kiliziya yegera abantu, nkuko Imana isanzwe ibikora : kutwegera, kuza hafi yacu. Dushimire kandi Umuryango w’Imana wose, mu gutega amatwi neza, watangiye urugendo rwo kugendera hamwe.
Dusabire Kiliziya ku gira ngo mu gukomera ku Ivanjili no k’ubutwari bwo kuyamamaza, ihore iteka ari ahantu h’ubufatanye, ubuvandimwe n’ikaze ku bantu bose, maze abayigize barusheho kugendera hamwe no gusenyera umugozi umwe.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – October 2022: For a Church open to everyone

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

adminUKWAKIRA | Kiliziya yakira bose