Dusabe kugira ngo abana bababaye, ababa mu muhanda, abugarijwe n’intambara, impfubyi bose bashobore kubona uburenganzira bwo kurerwa no guhabwa urukundo rwo mu muryango.
Pope Francis – November 2022
Kugeza na n’ubu haracyari abana benshi bababaye kandi babayeho mu buryo busuzuguritse, twagereranya ndetse n’ubucakara.
Abo bana si imibare. Ni ibiremwamuntu bifite izina, isura n’ubumuntu Imana yabahaye.
Kenshi na kenshi twibagirwa inshingano zacu tukanirengagiza abana bakoreshwa uburetwa ntibagire uburenganzira bwo kwidagadura, kwiga cyangwa se kugira inzozi z’ejo hazaza. Hari n’aho batagira urukundo rw’umuryango.
Umwana wese wibagiranye, watawe n’umuryango we, ntajye ku ishuli, ntavuzwe, ni impuruza. Impuruza izamuka ijya ku Mana kandi iturega twebwe abakuru kuko ari twe twubatse imibereho iteye ityo.
Umwana wese wibagiranye, utagira kivurira ni ikosa ryacu.
Ntitwagakwiye kureka bigunga cyangwa bumva ko bibagiranye. Bagomba guhabwa uburere, bagahabwa n’urukundo rw’umuryango kugira ngo bamenye ko Imana itabibagiwe.
Dusabe kugira ngo abana bababaye, ababa mu muhanda, abugarijwe n’intambara, impfubyi bose bashobore kubona uburenganzira bwo kurerwa no guhabwa urukundo rwo mu muryango.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – November 2022: For children who suffer
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi