Dusabire imiryango n’amashyirahamwe y’abagiraneza agamije guteza imbere bene muntu, kugira ngo bibone abantu bafite ubushake bwo kwitangira inyungu rusange kandi bihore bishakashaka uburyo bushya bw’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Pope Francis – Ukuboza 2022
Isi ikeneye abakorerabushake n’imiryango y’abagiraneza bitangira inyungu rusange.
Nibyo, « kwitanga » ni ijambo muri iki gihe benshi bashaka kwibagirwa.
Kandi isi ikeneye abakorerabushake bitangira inyungu rusange.
Kuba umukorerabushake mu bufatanye ni amahitamo aduha kwigenga. Bituma tubona ibyo abandi bakeneye, ubutabera, kwita ku bakene no kwita ku byaremwe.
Ni ukuba abubatsi b’impuhwe: dukoresheje ibiganza byacu, amaso yacu, gutega amatwi no kwegerana.
Kandi kuba umukorerabushake ni ugukorana n’abagenerwabikorwa. Ntabwo ari ugukorera abantu gusa ahubwo gukorana nabo. Korana n’abantu.
Ibikorwa by’imiryango y’abagiraneza bigira akamaro cyane iyo bakoranye n’abandi kandi bagakorana na Leta.
Mu gukorera hamwe nubwo amikoro yaba make, batanga ibikenewe byiza bifasha gukabya inzozi z’icyizere.
Dukeneye cyane kongera icyizere!
Dusabire imiryango n’amashyirahamwe y’abagiraneza agamije guteza imbere bene muntu, kugira ngo bibone abantu bafite ubushake bwo kwitangira inyungu rusange kandi bihore bishakashaka uburyo bushya bw’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – December 2022: For volunteer not-for-profit organizations
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi
Benefactors
Media partners:
Thanks to:
MEDICI CON L’AFRICA, CUAMM
FONDAZIONE AVSI
CARITAS INTERNATIONALIS
LVIA
FOCSIV Volontari ne mondo
CASA DO MENOR
ASSOCIAZIONE COMUNITÀ PAPA GIOVANNI XXIII
FEDERICA MIGLIO