KAMENA | Gusabira ingo

Dusabire ingo z’abakirisitu ku isi hose, kugira ngo zibashe kubaho mu rukundo rutagamije inyungu, no mu butungane bwa buri munsi.

Pope Francis – June 2022

Mu rugo niho twigira kubana n’abakiri bato ndetse n’abaturuta.
Igihe twunze ubumwe –abato, abasheshe akanguhe, abakuze n’abana- tutitaye ku byo tudahuje, twogeza Inkuru Nziza tugendeye ku ngero z’ubuzima bwacu.
Byumvikane neza ko nta rugo rubaho ruzira amakemwa. Igihe cyose ntihabura « za ariko »
Ariko ibyo ntibidukangaranye. Ntidukwiye gutinya amakosa; tugomba kuyigiraho kugira ngo dushobore kujya mbere.
Ntitukibagirwe ko Imana iri kumwe natwe : mu rugo rwacu, mu rusisiro rwacu, mu mujyi aho dutuye, Imana iri kumwe natwe.
Imana itwitaho, iba muri twe igihe cyose naho ubwato bwacu bwahungabanywa n’inyanja. Igihe tuvuga, igihe tubabaye, igihe twishimye, Nyagasani aba ahari kandi agendana natwe, akadufasha akanatuyobora ku cyiza.
Urukundo mu rugo ni inzira yihariye y’ubutungane kuri buri wese muri twe.
Niyo mpamvu nahisemo iyi nsanganyamatsiko ngo izatuyobore mw’ihuriro mpuzamahanga ry’ingo ryo muri uku kwezi.
Dusabire ingo z’abakirisitu ku isi hose, kugira ngo zibashe kubaho mu rukundo rutagamije inyungu, no mu butungane bwa buri munsi.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – June 2022: For Families

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminKAMENA | Gusabira ingo