GICURASI | Ukwemera mu rubyiruko

Dusabe kugira ngo urubyiruko ruhamagariwe kubaho mu buzima busendereye, rubone muri Bikira Mariya ubushishozi nyabwo, ubutwari bw’ukwemera n’ubwitange ku murimo.

Pope Francis – May 2022

Kuvuga ku muryango, ndashaka mbere na mbere kubanza kubwira urubyiruko.
Iyo ndi gushaka icyitegererezo mwe rubyiruko mwareberaho, ntekereza buri gihe Mariya umubyeyi wacu. Ubutwari bwe, uko yari azi gutegaga amatwi, n’ukwitangira umurimo.
Yabaye intwari kandi ntiyazuyaje gusubiza Nyagasani ati “yego.”
Mwebwe rubyiruko, mwe mushaka kubaka ibintu bishya, isi nziza, mukurikize urugero rwe, mufate icyemezo.
Ntimwibagirwe ko gukurikira Mariya bibasaba gushishoza no kumenya icyo Yezu abategerejeho atari icyo mwebwe ubwanyu mwumva mwashobora gukora.
Muri uko gushishoza neza, ni ngombwa kandi ni ingenzi cyane gutega amatwi ba sogokuru banyu.
Kuko, mu magambo ya basogokuru banyu muzasangamo ubwenge buzatuma murenga ibibazo byo mu isi ya none.
Amagambo yabo atuma mureba kure.
Dusabe kugira ngo urubyiruko ruhamagariwe kubaho mu buzima busendereye, rubone muri Bikira Mariya ubushishozi nyabwo, ubutwari bw’ukwemera n’ubwitange ku murimo.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – May 2022: For Faith-Filled Young People

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

adminGICURASI | Ukwemera mu rubyiruko