MATA | Ku bashinzwe ubuzima

Dusabire abitangira abarwayi n’abageze mu zabukuru, by’umwihariko abo mubihugu bikennye kurusha ibindi, kugira ngo babone inkunga za leta n’iz’imiryango y’aho bari.

Pope Francis – April 2022

Muri uku kwezi dusabire abashinzwe ubuzima.
Icyorezo cyatweretse ubwitange n’ubuntu by’abita ku buzima, abakorerabushake, abakozi benshi, abasaserodoti, abihayimana n’ababikira.
Ariko iki cyorezo cyerekanye ko atari abantu bose bagerwaho na gahunda z’ubuzima rusange ku buryo bushimishije.
Ibihugu bikennye kurusha ibindi kimwe n’ibitishoboye ntibigira uburyo buhagije kandi bw’ingenzi bwo kuvura abaturage babyo indwara nyinshi zikomeye.
Kenshi, usanga ibi biterwa no kudacunga neza imitungo yabyo ndetse no kutagira ubushake bwiza bwa politike.
Niyo mpamvu nshaka gusaba ubuyobozi bw’ibihugu byose byo kw’isi, kutibagirwa ko ubuzima bwiza, bugera kuri bose, ko ari ingenzi.
Ariko kandi twibuke ko serivisi z’ubuzima atari imitunganirize yabwo gusa; ahubwo ni abagabo n’abagore batangira abandi ubuzima bwabo. Kandi muri iki gihe cy’icyorezo, benshi batanze ubuzima bwabo, kugira ngo bafashe abarwayi benshi kuzanzamuka.
Dusabire abitangira abarwayi n’abageze mu zabukuru, by’umwihariko abo mubihugu bikennye kurusha ibindi, kugira ngo babone inkunga za leta n’iz’imiryango y’aho bari.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – April 2022: For Health Care Workers

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi

Benefactors

Media partners:

Aleteia

Thanks to:

Ordine Ospedaliero di San Giovanni di Dio – Fatebenefratelli (Provincia de España)
Doctors with Africa CUAMM
Fondazione AVSI Uganda
Dr. Erik L. Jennings
Congregazione Suore Ministre degli Infermi di San Camillo
CADIS (Camillian Disaster Service International)
FOCSIV -Volontari nel mondo
COMIVIS Comunità Missionaria di Villaregia
COE Centro Orientamento Educativo
Apurimac ETS

With the Society of Jesus

adminMATA | Ku bashinzwe ubuzima