WERURWE | Ibisubizo gikirisitu ku bibazo by’indangagaciro nyoborabuzima

Dusabe kugira ngo imbere y’ibibazo bishya bishingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima, ubuvuzi n’imyorokere ya muntu, abakristu bite iteka ku birengera ubuzima binyuze mu isengesho n’ibikorwa bifatika.

Pope Francis – March 2022

Dusabe kugira ngo haboneke ibisubizo bihuje n’ubukristu ku bibazo bishingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima, ubuvuzi n’imyororokere ya muntu.
Nta gushidikanya ko ubushakashatsi bwateye imbere kandi ko uyu munsi indangagaciro nyabuzima zidahwema guteza ibibazo bigomba gushakirwa ibisubizo, nta kubyirengagiza.
Ibikorerwa ubuzima hifashishijwe iterambere bigomba gushingira iteka kw’iyubahirizwa ry’ikiremwa muntu.
Urugero, nk’abana bakiri mu nda, ntibagomba gufatwa nk’ibikoresho bishobora kujugunywa cg nk’imyanda. Kubera ko uyu muco wo kujugunywa na bo wabagezeho. Oya rwose ntibikwiriye gukomeza gutyo, Uyu muco urangiza cyane.
Nta n’ubwo twakwiye kureka inyungu z’ubukire ngo zibe ari zo zigenga ubushashatsi mu by’ubuzima.
Tugomba kumva neza impinduka zimbitse tubona, ibyo nabyo bigasaba ubushishozi buhoraho.
Ntabwo ari ukuyobya iterambere mu bumenyi. Oya. Ahubwo ni uguherekeza no gukingira icya rimwe uburenganzira bwa muntu n’iterambere. Mu yandi magambo, iterambere ntiryasumbya agaciro uburenganzira bwa muntu. Ubundi uburenganzira bwa muntu n’iterambere bigomba kugendera hamwe, ku buryo bwuzuzanya.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – March 2022: For a Christian response to bioethical challenges

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

adminWERURWE | Ibisubizo gikirisitu ku bibazo by’indangagaciro nyoborabuzima