Dusabe kugira ngo Roho adufashe kumenya impano zitandukanye mu muryango w’abakristu no kuvumbura ubukungu bw’imihango mitagatifu inyuranye ikorerwa muri Kiliziya Gatolika.
Fransisiko – Mutarama 2024
Ntidukwiye gutinya impano zitandukanye ziri muri Kiliziya. Ahubwo tugomba kwishimira ubwo budasa!
Kuri Kiliziya ya mbere impano zitandukanye n’ubumwe byari bihari kandi mu mpagarara zagombaga gukemurwa murwego rwo hejuru.
Byongeye. Kugira ngo dutere imbere mu nzira y’ukwemera, dukeneye kandi ibiganiro mpuzamadini hamwe n’abavandimwe bacu bo mu yindi myemerere n’amatorero ya gikristu.
Atari nk’ikintu kidutesha umutwe cyangwa kiduhungabanya, ahubwo nk’impano Imana iha umuryango w’abakristu kugira ngo ubashe gukura nk’umubiri umwe, umubiri wa Kristu.
Dutekereze, urugero, kuri Kiliziya y’iburasirazuba. Bafite imigenzo yabo yihariye, imihango yabo ya Liturugiya ibaranga, ariko ubu ni ubumwe bw’ukwemera, buyitera imbaraga kandi ntibiyicamo ibice.
Niba tuyobowe na Roho Mutagatifu, ubukungu, ukuba dutandukanye n’impano zitandukanye ntabwo byatujyana na rimwe mu makimbirane.
Roho atwibutsa ko mbere ya byose turi abana b’Imana ikunda. Twese turareshya mu rukundo rw’Imana kandi buri wese arihariye.
Dusabe kugira ngo Roho adufashe kumenya impano zitandukanye mu muryango w’abakristu no kuvumbura ubukungu bw’imihango mitagatifu inyuranye ikorerwa muri Kiliziya Gatolika.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – January 2024: For the gift of diversity in the Church
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Benefactors
Thanks to:
With the Society of Jesus
Diversity, Charisms, Holy Spirit, Church, Christians, Catholics, Gift of Diversity, Christian Communities, Ecumenical Dialogue, The Pope Video