GASHYANTARE | Ku barwayi barembye cyane

Dusabe kugira ngo abarwayi barembye cyane hamwe n’imiryango yabo, bafashwe kubona ubuvuzi ndetse banagaragarizwe ubumuntu ku kigero gikwiye.

Fransisiko – GASHYANTARE 2024

Iyo abantu bamwe bavuga ku burwayi buzahaza cyane, bitiranya ibintu abiri: ukudakira n’ukudashobora kuvurwa. Ariko ntabwo ari bimwe. N’ubwo amahirwe yo gukira yaba ari make, umurwayi wese afite uburenganzira bwo guhabwa ubuvuzi, bwo kwitabwaho kuri roho no mu mitekerereze ndetse no kugaragarizwa ubumuntu.
Rimwe na rimwe ntibabasha kuvuga, ubundi tugakeka ko batatumenye. Ariko iyo dufashe ikiganza cyabo, tumenya ko bibutse isano dufitanye.
Gukira ntibishoboka buri gihe. Ariko, dushonora kwita ku barwayi buri gihe, kubitaho.
Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri yakundaga kuvuga ngo “gukiza bishobotse, kwitaho buri gihe”.
Aha ni ho kugabanyiriza ububabare abarwayi bikenererwa. Ntabwo ari ukubaha ubuvuzi gusa, ahubwo ni no kubagaragariza ubumuntu no kubahora hafi.
Imiryango ntigomba gutereranwa mu bihe nk’ibi bikomeye.
Uruhare rwabo ni ingenzi. Bakeneye uburyo bufatika bwo kubona uko babafasha mu bikenewe ku mubiri no kuri roho.
Dusabe kugira ngo abarwayi barembye cyane hamwe n’imiryango yabo, bafashwe kubona ubuvuzi ndetse banagaragarizwe ubumuntu ku kigero gikwiye.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – FEBRUARY | For the terminally ill

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Terminal illnesses, Terminally ill people, Illness, Palliative Care, Family, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray

fiorellaGASHYANTARE | Ku barwayi barembye cyane