UKWAKIRA | Imikoranire myiza mu mico itandukanye ishingiye ku madini

Dusabe kugira ngo abemera bo mu madini atandukanye bashobore gukorera hamwe kugira ngo bimakaze amahoro, ubutabera n’ubuvandimwe mu bantu.

Lewo wa XIV

Nyagasani Yezu,  
Wowe,uri umwe mu bitandukanye   
Ukarebana urukundo buri muntu,  
dufashe kumenya ko turi abavandimwe, 
duhamagariwe kubana, gusenga, gukorera hamwe no gusangira inzozi.

Tubaye mu isi yuzuyemo ubwiza,  
ariko yanakomerekejwe n’amacakubiri akomeye.  
Rimwe na rimwe amadini, aho kutwungira umwe,  
atubera intandaro y’amakimbirane.
 
Duhe Roho wawe asukure imitima yacu,  
kugira ngo tubashe kumenya ibiduhuza  
maze ibyo bitwigishe nanone gutegana
amatwi no gufatanya tudasenye.

Ingero zifatika z’amahoro,  
ubutabera n’ubuvandimwe mu madini
nizidufashe kwizera ko bishoboka kubana
no gukorera hamwe, turengeye ibidutandukanya.

Amadini ntakoreshwe nk’intwaro cyangwa inkuta,  
ahubwo abe ibiraro n’ubuhanuzi:  
ashyigikira inzozi z’ineza rusange,  
ayobora ubuzima, yongerera abantu icyizere,  
kandi abe umusemburo w’ubumwe mu isi yacitsemo ibice.

Amen.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – OCTOBER | For collaboration between different religious traditions

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

adminUKWAKIRA | Imikoranire myiza mu mico itandukanye ishingiye ku madini