Bavandimwe, dusabe kugira ngo uwabatijwe wese agire uruhare mu iyogezabutumwa, ahe umwanya Ubutumwa biciye mu buhamya bw’ubuzima bushingiye ku ivanjili.
Pope Francis – Ukwakira 2021
Yezu adusaba twese, nawe, kuba abogezabutumwa. Uriteguye?
Bisaba gusa guhora witeguye kwitaba umuhamagaro we no kubaho mu bumwe n’Imana mu buzima bwa buri munsi; mu kazi, mu mahuriro n’abandi, mu bikorwa bya buri munsi, mu byishimo n’ibibazo bya buri munsi, twemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu.
Niba Kristu ari we ukuyoboye, niba ari we ukugenga, abandi bazabibona ko byoroshye.
Ubuhamya bw’ubuzima bwawe buzatuma ushimwa kandi uko gushimwa bizatuma abantu bibaza bati ” bishoboka bite?” cyangwa ngo ” ni hehe akura impano yo gukunda abandi, kugira umutima mwiza no kuba incuti ya bose?”
Twibuke ko Ubutumwa atari uguhindura abandi abayoboke. Ubutumwa bushingiye ku guhura n’abandi, ku buhamya bw’abagabo n’abagore bavuga bati” nzi Yezu kandi ndifuza kumukumenyesha.”
Bavandimwe, dusabe kugira ngo uwabatijwe wese agire uruhare mu iyogezabutumwa, ahe umwanya Ubutumwa biciye mu buhamya bw’ubuzima bushingiye ku ivanjili.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – October 2021: Missionary Disciples
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
La Machi Communication for Good Causes