Dusabire ababikira n’abakobwa biyeguriye Imana, tubashimira ubutumwa n’umwete byabo, kugira ngo bakomeze kubonera ibisubizo bishya by’ibibazo byugarije igihe turimo.
Pope Francis – February 2022
Muri uku kwezi, turasabira by’umwihariko ababikira n’abakobwa biyeguriye Imana.
Kiriziya yamera ite idafite ababikira n’abariyiki biyeguriye Imana? Batabayeho, Kiriziya nayo ntitwayumva neza.
Ndashishikariza abakobwa biyeguriye Imana bose gushishoza no guhitamo neza ubutumwa bakora, bibanda cyane ku bibazo byugarije isi ya none.
Ndabasaba nkomeje gukomeza kwita ku bakene, abatagira kivurira n’abajyanwa mu bucakara n’icuruzwa ry’abantu. Ndabasaba by’umwihariko kuba muri uwo murongo.
Dusabe rero kugira ngo bashobore kwerekana ubwiza bw’urukundo n’impuhwe by’Imana nk’abakateshisiti, abahanga mu by’Imana n’abayobozi ba roho.
Mbahamagariye kwihagararaho igihe bagiriwe akarengane, naho katuruka muri Kiriziya ubwaho, ibikorwa byabo by’indashyikirwa bigateshwa agaciro. Rimwe na rimwe bikozwe n’abayobozi ba Kiriziya.
Ntibagacike intege. Nibamenyekanishe rwose ubwiza bw’Imana binyuze mu mirimo ya gitumwa bakora. Ariko ikiruta byose bigaragarire mu buhamya bwo kwiyegurira Imana kwabo.
Dusabire ababikira n’abakobwa biyeguriye Imana, tubashimira ubutumwa n’umwete byabo, kugira ngo bakomeze kubonera ibisubizo bishya by’ibibazo byugarije igihe turimo.
Ndabashimira kubera abo muri bo, ku byo mukora no ku buryo mubitunganya.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – February 2022: For religious sisters and consecrated women
A project by Pope’s Worldwide Prayer Network
In collaboration with Vatican Media
Creativity and co-production by:
Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Andrea Schneider Graziosi
Benefactors
Benefactors:
UISG International Union of Superiors General
Media partners:
Thanks to:
Progetto Chaire Gynai dell’Associazione Scalabriniane con i Migranti
Talitha Kum
Stefano dal Pozzolo
Lisa Kristine
Laudato Si Movement
Fondazione Missio
Pontificia Università Gregoriana
AFP
Congregazione Suore Ministre Degli Infermi di San Camillo