MATA | Umuco w’ubworoherane

Dusabe kandi kugira ngo umuco w’ubworoherane usakare hose, maze ibihugu n’ababituye bagende barushako kwirinda gushyira imbere ikoreshwa ry’intwaro.

Pope Francis – April 2023

Kubaho, kuvuga no gukora mu bworoherane ntibisobanura kujenjeka, gutsindwa cyangwa kureka icyo ari cyo cyose. Ahubwo ni uguharanira byose.
Nkuko Mutagatifu Yohani XXIII yabivuze, mu myaka 60 ishize, mu rwandiko rwe « Pacem in Terris » (Amahoro mu Isi), intambara ni ubusazi, irenze ubwenge bwose.
Intambara iyo ariyo yose, gushyamirana hifashishijwe intwaro, igihe cyose birangira habayeho gutsindwa ku mpande zose.
Duteze imbere umuco w’amahoro.
Twibukeko no mu gihe cyo kwirwanaho, ikiba kigamijywe ari amahoro. Kandi ko amahoro arambye aboneka gusa ari uko hadakoreshejwe intwaro.
Twimike ubworoherane haba mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu bubanyi n’amahanga, bitubere umuyoboro w’ibyo dukora byose.
Dusabe kandi kugira ngo umuco w’ubworoherane usakare hose, maze ibihugu n’ababituye bagende barushako kwirinda gushyira imbere ikoreshwa ry’intwaro.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – April 2023: For a non-violent culture

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

Peace, Non-violence, Disarmament, Culture of Non-violence, What is Non-violence, Armed confrontations, Self-defense.

adminMATA | Umuco w’ubworoherane